Mu busanzwe Kanye west n'inshuti ya Jay-z n'umufasha we Beyonce, gusa nyuma yuko umuhanzi Kanye west atangiriye ubushuti bwe n'umu nyamideli Kim Kardashian ubwumvikane buke bwantangiye ubwo.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cya Mediatakeout nabo bakaba bayikesha imwe munshuti za hafi za Kanye west ngo nyuma y'igitaramo cyo kumurikira abafaransa album jay-z afatanije na kanye west yitwa Watch the throne maze mu nyuma jay-z na beyonce bakaza gutumira mu rwambariro zimwe munshuti zabo zari zitabiriye icyo gitaramo harimo nka Spike Lee, Serena Williams, Gwyneth Paltrow , the Drea, Kelly Rowland maze kim kardashian akanga gutumirwa byaje kubabaza umukunzi we kanye west ndetse bituma atajyana na jay-z muri after party nkuko byari biteganijwe ko nyuma ya concert bari bukomereze muri after party nyuma kanye west akanga kujyana nabo kubera batatumiye inshuti ye Kardashian.

Jay-z na beyonce batumiye izindi nshuti zabo banga gutumira kim kardashian
Inkuru dukesha urubuga rwa Thesun nuko nyuma y'igitaramo ubwo jay-z na beyonce n'izindi nshuti zabo zakomerezaga muri After party murimwe mu kabyiniro ko mubufaransa kanye west we yahise yerekeza muri hotel aho yaracumbitse ajya kwiganirira n'umukunzi we babinyujije kuri skype.

Beyonce na Jay-z ntibishimira umukunzi wa Kanye West
Intandaro y'urwangano ikaba aruko ngo Beyonce na Jay-z babujije kanye west kubazana iruhande umukunzi we mushya ngo kuko batishimira imyitwarire ye.